homepage

Ubutumwa bw’ikaze 

Bene Data bakundwa, ndabaramukije mw’Izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, kandi mbakiranye urukundo kuri uru rubuga rw’Abahishuwe muzasobanukirwa byinshi bijyanye n’uyu murimo twashinzwe na Data wa Twese-Umuremyi wacu.
Nitwa Marie Esther Murebwayire, ndi Umuja w’Umwami wanjye Yesu Kristo, wanyibwiriye ubwe ati « Nzagukoresha mu buryo bwihariye kandi budasanzwe ». Ubwo hari mu mwaka w’1996, kuva ubwo nagejeje ku Banyarwanda ubuhamya bwanjye bwite bw’aho Yesu Kristo yankuye, nkomereza ku butumwa bwo kwihana no kwiyunga hagati y’Abahutu n’Abatutsi.  Byageze aho ntumwa no kubwira n’Abarundi n’Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, kuko abo bose bahuje umuhamagaro:  Imana ibafiteho umugambi wo kuba abaturage b’ishyanga rimwe, rizaba intangarugero mw’Isi yose, mu bubyutse bw’Itorero rya nyuma bwo kugarurira Yesu Kristo icyubahiro. Koko rero, mu bihe bigiye gusohora vuba, igipande cy’Ibiyaga bigari kigizwe n’u Burundi, u Rwanda n’Uburasirazuba bwa Kongo, kizabamo impinduka zidasanzwe, ibintu byose bibe bishya mu buryo butatekerezwaga (Yesaya 19:19-25). 

Mbifurije kwinjizwa muri ibyo bihe bishya Uwiteka yaduteguriye, bizarangwa n’Itorero ryubatswe ku rufatiro rw’Intumwa n’Abahanuzi, Kristo Yesu ari we Buye rikomeza imfuruka (Abefeso 2 :20). Hazajyaho kandi Ubuyobozi bwubaha Imana kandi bwumvira Abahanuzi b’ukuri, aho Amadini nta mwanya azaba agifite. Izo mpinduka nzima nizo zizatuma impunzi zitahuka mu mahoro, kandi n’ibibazo by’amoko n’uturere n’ibindi byose byatanyaga abantu ntibizongera kubaho ukundi. Hahirwa abazaba muri icyo gihugu gishya.

Yesu Kristo aduhane umugisha!

Marie Esther Murebwayire