ABO TURIBO

abahishuwe

Turi abahamagawe, batoranyijwe kandi bashyirwa ku ruhande na Yesu Kristo, kugira ngo dutegurize kugaruka kwe, tumugarurira icyubahiro yambuwe n’amadini, bihereye ku karere k’Ibiyaga Bigari, bikazakomereza mu migabane yose y’Isi.


Mu byo dushinzwe, harimo ibi bikurikira :
a. Gutunganya Itorero rya nyuma rizarusha ubwiza irya mbere (Hagayi 2:9)

b. Kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwa Yesu nyawe, Yesu Kristo w’i Nazareti utanga ubugingo bw’iteka, unyuranye na wa wundi Yesu utanga ibyo mw’isi, wigishwa n’Abanyamadini ku nyungu zabo bwite
(Matayo 24 : 14; Ibyakozwe n’Intumwa 13:47)
c. Gushishikariza abantu kwihana basaba kubabarirwa ibyaha mw’izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, nk’uko bigomba kubwirwa amahanga yose kandi tukaba abagabo bo kubihamya (Luka 24:47-48)