UBUBYUTSE

UBUBYUTSE MURI AFURIKA HAGATI

Ibihe by’ububyutse bigiye kuba mu biyaga bigali Uwiteka yabivugiye mu kanwa k’abahanuzi benshi batandukanye ndetse n’umuhanuzi Yesaya muri bibiliya yarabihanuye ati :

Uwo munsi hazaba igicaniro cyubakiwe Uwiteka, mu gihugu cya Egiputa (Afurika) hagati, kandi ku rugabano rwacyo bazashingira Uwiteka inkingi. Izaba ikimenyetso n’umuhamya ku Uwiteka Nyiringabo mu gihugu cya Egiputa, kuko bazatakambira Uwiteka babitewe n’ababarenganya. Na we azaboherereza umukiza n’umurengezi, aze abakize. Nuko Uwiteka azimenyesha Egiputa kandi Abanyegiputa bazamenya Uwiteka uwo munsi, ndetse bazaramya batambe ibitambo bature n’amaturo, bazahiga umuhigo ku Uwiteka bawuhigure.”

(Yesaya 19 :19-21). 

Uwiteka yagambiriye guhindura akarere k’ibiyaga bigali nk’igihugu kimwe, ishyanga rimwe n’ubwoko bumwe buyubaha, bazaba intangarugero mw’Isi yose, muri ubu bubyutse tuvuga bugomba kugaragaza ubwiza bw’inzu ya nyuma kurusha ubw’iya mbere (Hagayi 2:9). Ubwo bwiza bw’Itorero rya nyuma turi kwinjiramo nibwo bugomba kugarurira Yesu Kristo icyubahiro, gutegura umugeni We no kugaruka kwe kuri bugufi. Ubwo bubyutse buzaba mu biyaga bigali buzakwira mw’isi yose tubwiriza ubutumwa bwiza bw’ubwami, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize (Matayo 24 :14). Igipande cy’Ibiyaga bigari kigizwe n’u Burundi, u Rwanda n’Uburasirazuba bwa Kongo, kizabamo impinduka zidasanzwe, ibintu byose bibe bishya mu buryo budasanzwe bizatungura benshi. 

Muri iyi minsi y’imperuka Uwiteka agiye gusuka Umwuka We ku bantu be nkuko umuhanuzi Yoweli yabihanuye ati « Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa. Ndetse n’abagaragu banjye n’abaja banjye nzabasukira ku Mwuka wanjye muri iyo minsi. Yoweli 2:28 » 
Hahirwa abo Uwiteka azishima kuba muri ibyo bihe bishya bitigeze kubaho kuva isi yaremwa, bizarangwa n’Itorero ryubatse ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, Yesu Kristo ari we Buye rikomeza imfuruka (Abefeso 2 :20). Uwiteka azashyiraho ubuyobozi bw’igihugu bumwubaha kandi bukumvira n’abahanuzi be b’ukuri, aho nta dini na rimwe rizaba ryemewe mu gihugu. Abantu bazasenga Uwiteka mu kuri no mu Mwuka kandi Nawe azabana n’ubwoko bwe yitoranirije. Hahirwa abazagirwa ubuntu bwo kuba muri icyo gihugu gishya.