Turategurizwa ububyutse bw’akataraboneka buzahera muri Afurika hagati, kugira ngo ubutumwa bwiza bw’Ubwami bukwire isi yose kandi buteguriza kugaruka k’Umwami wacu Yesu Kristo.

Turategurizwa ububyutse bw’akataraboneka buzahera muri Afurika hagati, kugira ngo ubutumwa bwiza bw’Ubwami bukwire isi yose kandi buteguriza kugaruka k’Umwami wacu Yesu Kristo.

Ibya kera ntimubyibuke, kandi ibyashize mwe kubyitaho. Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa.
(Yesaya 43:18-19)

Ministeri y’Abahishuwe ihatangariza amakuru yerekeranye n’Ubuyobozi budasanzwe buzaranga igihugu gishya Uwiteka agiye guhaho gakondo, intore za Yesu Kristo mu karere k’Ibiyaga Bigari by’Afurika yo hagati. Buzaba ari Ubuyobozi bwubaha Imana n’abahanuzi bayo, bukihatira kubahiriza ubushake bw’Imana uko bwakabaye, nk’uko buzajya butangazwa n’Itorero rya Yesu Kristo.

Ubwami bw’icyo gihugu buzaba ari Ubwami bwubaha Imana n’abahanuzi,bwitwa théocratie mu rurimi rw’igifaransa. Itorero ni ryo rizaba ritangazaubushake bw’Imana, rikanatanga umurongo ngenderwaho, ugombakubahirizwa mu miyoborere y’igihugu no mu mibereho y’abagituye.

Umwami w’igihugu nta shebuja wundi azaba yumvira, uretse Umwamiw’Abami Yesu Kristo. Umwuka w’Imana azaba ari kumwe nawe, ku buryon’ibihugu by’ibihangange kw’isi bitazabona aho bimuturuka, biramutse bishatse kumukoresha mu nyungu zabyo bwite