IMIYOBORERE

Imiyoborere mishya mu gihugu gishya:

«Ibya kera ntimubyibuke, kandi ibyashize mwe kubyitaho. Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa.»
(Yesaya 43:18-19)

Muri iki gika cyiswe « IMIYOBORERE », Ministeri y’Abahishuwe ihatangariza amakuru yerekeranye n’Ubuyobozi budasanzwe buzaranga igihugu gishya Uwiteka agiye guhaho gakondo, intore za Yesu Kristo mu karere k’Ibiyaga Bigari by’Afurika yo hagati. Buzaba ari Ubuyobozi bwubaha Imana n’abahanuzi bayo, bukihatira kubahiriza ubushake bw’Imana uko bwakabaye, nk’uko buzajya butangazwa n’Itorero rya Yesu Kristo.

Koko rero, akarere k’Ibiyaga Bigari kariho umuhamagaro uremereye. Imana ishaka ko abatuye ako karere bumva ururimi rw’ikinyarwanda n’urw’ikirundi, bahurizwa mu gihugu kimwe, igihugu cyagutse kandi cyubashywe, igihugu kizegurirwa Umwami w’Abami Yesu Kristo, kikimara gushingwa.

Mu by’ukuri, icyo gihugu kizaba kigiriyeho guhesha icyubahiro Yesu Kristo no korohereza umurimo Itorero rye, rizakorera mu bwisanzure buzira inkomyi iyo ari yo yose. By’umwihariko, Itorero rizabaho mu Bubyutse bw’akataraboneka, buzatangirira mu karere k’Ibiyaga Bigari, bugasakara mu bice byose by’isi, hategurizwa kugaruka kwa Yesu Kristo.

Amakuru ku Miyoborere aboneka hano, agizwe ahanini n’ibiganiro byatambutse kuri YouTube kuva tariki ya 03.11.2023, bitanzwe n’Umugaragu wa Yesu Kristo Nehemiah Ezra, ari we Ambasaderi Jean-Marie Mbonimpa. Hari ibyo yakoze ari wenyine, hari n’ibyo yafatanyije n’Umukozi w’Imana uyoboye Abahishuwe, ari we Marie Esther Murebwayire, uzwi nanone kw’izina rya Mamawamahanga. Bimwe muri ibyo biganiro byakozwemo inyandiko, nazo zitangazwa hano.

Ntimucikwe n’ubutumwa budasanzwe bw’uwo Munyapolitiki udasanzwe, waje ahamya Yesu Kristo, avuga ibitandukanye n’ibimenyerewe, akenshi abishingira kw’Ijambo ry’Imana.

L’AFRIQUE DES GRANDS LACS A L’HEURE DU JAMIS VU ET DU JAMAIS VECU
ENEO LA AFRIKA LA MAZIWA MAKUU NYAKATI ZA MATUKIO AMBAYO HAYAJAWAHI KUTOKEA
AFRICAS GREAT LAKES, A TIME OF UNPRECEDENTED EVENTS