UMUZI W’INZIKA Y’INZIGO

UMUZI W’INZIKA Y’INZIGO: RWANDA NYUMA Y’AMAHIRWE YA NYUMA.

IBIRANGA IGITABO

  • Publisher ‏ : ‎ CreateSpace Independent Publishing Platform (May 2, 2013)
  • Language ‏ : ‎ Kinyarwanda
  • Paperback ‏ : ‎ 570 pages
  • ISBN-10 ‏ : ‎ 1484195221
  • ISBN-13 ‏ : ‎ 978-1484195222
  • Item Weight ‏ : ‎ 2.03 pounds
  • Dimensions ‏ : ‎ 6 x 1.29 x 9 inches

Kugura Igitabo (Amazon)

Mu buryo butandukanye n’ubwo dusanzwe tumenyereye bwo gushakishiriza mu nzira za politiki umuti w’ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku moko ahora yibasira igihugu cy’u Rwanda, muri iki gitabo umuvugabutumwa Marie Esther Murebwayire aragaruka ku mpamvu-muzi y’inzangano zishingiye ku nzika y’inzigo hagati y’amoko y’abahutu n’abatutsi, ari na byo byaje kubyara ubuhunzi, intambara, jenocide yakorewe abatutsi muri 1994, no guhora kw’indengakamere ingabo za FPR Inkotanyi zakoreye abahutu. Arasobanura mu buryo bw’iyerekwa no guhishurirwa ko nta wundi muti w’ibibazo by’u Rwanda, keretse kwemerera Yesu Kristo akima ingoma mu mitima y’abayobozi n’abenegihugu. Nk’uko bimaze kugaragara, abategetsi bose uko bagiye basimburana mu Rwanda nta n’umwe washoboye kugira icyo atunganya; n’abazakurikiraho na bo ntacyo bashobora kuzageraho batemereye Imana Se w’Umwami wacu Yesu Kristo ngo abayobore, nabo babone kuyobora igihugu cy’u Rwanda babifashijwemo na Yo. Muri iki gitabo, umuvugabutumwa Marie Esther Murebwayire aragaragaza ko uhereye ku ngoma z’abami na Repubulika ya mbere n’iya kabiri, ukageza ku butegetsi buriho muri iki gihe, bose bari munsi y’akarongo mu byerekeranye no gukuraho inzangano zabyaye inzigo, inzika no guhora hagati y’amoko y’abahutu n’abatutsi muri rusange, na hagati y’abasangiye ubwoko ariko batifuza gusangira ubutegetsi, ku buryo bw’umwihariko. Kubera ko ntawe utanga icyo adafite, tureke kwirarira ko hari icyo twakemura, ahubwo twumve ibyo Uwiteka Imana ivuga muri iki gihe, kandi tuyitabaze ibidufashe mo, kuko «aho guhishurirwa kutari abantu bigira ibyigenge, ariko ukomeza amategeko aba ahirwa» (Imigani 29:18).